En cours de chargement...
Nubwo uRwanda ruhagaze neza muri rusange muri ibi bihe, haracyari byinshi biteye urujijo ku bihe biri imbere. Kongerera manda umukuru w'igihugu biri mu byerekana ko abanyarwanda bafitiye inkeke ejo hazaza. Niba rero icy'ingenzi ari ukudasubira inyuma, ugereranije aho tuvuye n'aho tugeze, hakwiye guhinduka byinshi mu myumvire dusanganywe ya politiki no mu mibereho n'imibanire ya bose. Uyu umusanzu ufite amarere y'umutwe wa politiki, ariko, umwanditsi icya mbere yifuza ni ukubera urumuri amashyaka yose, abaturage n'abayobozi mu gutsura ejo hazaza hazira amakemwa.
Zimwe mu ngingo z'ingenzi zo kwitabwaho mbere na nyuma y'amatora y'umukuru w'igihugu mu w' 2017, harimo : gukora ibishoboka byose ngo ubuhunzi burangire, ngo umuco wo kugundira cyangwa guhirika ubutegetsi bicike, guca umuco wo guceceka no kuryarya, kwisanzura mu bitekerezo, guteza imbere abaturage, gusimbuza amoko za gakondo nyarwanda, n'ibindi.